Diamond arashinjwa kwihakana umwana yibyariye

0
Diamond na Hawa babyaranye umwana w'umuhungu
Umuhanzikazi wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz izwi nka “Nitarejea” aramushinja kwihakana umwana w’umuhungu babyaranye.
Hawa we ubwe yemeza ko yabyaranye umwana w’umuhungu na Diamond ariko akaba atamwitaho  ngo aze kureba umwana we.
Mu kiganiro Ubuyu uyu mutegarugori uzwi ku mazina ya Hawa bakoranye indirimbo “Nitarejea” yatangaje ko Diamond atarigera aza kureba umwana we n’ishuro n’imwe.
Yagize ati “Nagerageje kumugeraho ariko byose biba iby’ubusa. Aziko ko mufitiye umwana ariko ntarikoza hano aje kumureba.
Kugeza ubu umuhanzi Diamond nta kintu arabivugaho kandi hari hashije iminsi hari amakuru acicikana avuga ko yateye inda na none Vixen Hamisa Mobeto bakoranye amashusho ya Salome.
Reba amashusho y’indirimbo aba bombi bakoranye: