Umubano wa Wizkid na Drake wajemo agatotsi

0
Wizkid ukomoka muri Nigeria
Umubano wa Wizkid ukomoka muri Nigeriya na Drake ukomoka muri Leta Zunze z’Amerika wamaze kuzamo agatotsi kuko Wizkid atakimukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Abantu benshi batangiye kwibaza icyo uwo muraperi Drake yaba yarakoreye Wizkid gusa haracyari urujijo kuko ku munsi w’ejo ubwo yizihizaga umunsi w’amavuko, Wizikid yafashe icyemzo cyo kutongera gukurikira (follow) Drake kuri Instagram.
Kugeza ubu icyamuteye gukora ibi abantu benshi cyababereye urujijo gusa yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ntacyo bimubwiye.
Yagize ati “Guhera uyu munsi nta kintu nitayeho, ikaze mu isi njye.”
Drake n’umwe mu byamamare uyu muhanzi muri muzika yakoranye nawe  muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi bagiye bakora ibitaramo ahantu hatandukanye.
Umuraperi Drake ukomoka muri USA
Umva indirimbo aba bombi bakoreye hamwe: