Umuriro watse hagati ya Big fariouz na Lolilo

0
Indirimbo bivugwa ko ariyo nyirabayazana
Umuhanzi Big Farius ubu ntari kuvuga rumwe  na mugenzi we Lolilo kuko ubu aba bombi batangiye guterana amagambo babinyujije mu ndirimbo zitandukaye.
Kutavuga rumwe kw’aba bahanzi bombi bakomoka mu gihugu cy’Uburundi kwatewe n’indirimbo “Kofi” umuhanzi Lolilo yakoze ngo yihimure na we kuri Big Fariouz wari uherutse gushyira hanze indirimbo “Konzi” bamwe mu bahanzi batishimiye.
Iyo ndirimbo Big Fariouz yasohoye inzwi nka “Konzi” bemwe mu bahanzi batandukanye ntibayakiriye neza ahubwo bamwijunditse  ngo yabavuzeho  abandi ntibishimira kuba yavuze ku nshuti zabo.
Mu rwego rwo kwihimura umuhanzi Lolilo yaje nawe kumwihimuraho abinyujije mu ndirimbo yitwa “Kofi”.
Indundi dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bari bamaze igihe badacana uwaka nyuma y’aho bagagaye igihe kitari gito basangira bakitabira ibitaramo bari hamwe.
Bagaragaye kenshi basangira