Uganda: Ararega Polisi kumukubita ikamukomeretsa ubugabo

0
Sande wakubitswe na Polisi akomereka ku myanya y'ibanga
Umwe mu bari bashyigikiye intumwa ya rubanda, Bobi Wayine mu matora ashize nk’uhagarariye agace ka Kyadondo ararega Polisi ya Uganda kumukubita agakomera ku bice bigize imyanya y’ubugabo.
Patrick Sande wari ushyigikiye intumwa ya rubanda, Kyagulanyi Ssetamu uzwi ku mazina ya Bobi Wayine mu matora yakubitswe tariki ya 29 ukwezi  gushize akomereka ku gitsina bikomeye kuburyo bigoyeko ko yazongera kubyara.
Sande ufite abagore n’abana 3 avuga ko yari yicaye hasi maze acyebutse abona abapolisi batatu bamuzengutse. Ababajije impamvu bashaka kumufata umwe amusubiza ko ari buhabwe ibisubizo ageze kuri Polisi.
Sande mu maboko ya Polisi
Yagize ati “Nari nicaye hasi nkebutse mbona abapolisi batatu. Nababajije impamvu bashaka kumfata ariko umwe ansubiza ko ndi bubone ibisubizo ku biro bya Polisi.”
Akomeza avuga ko bamutwaye bakamushyira mu kumba gato maze bakamwica urubozo. Yemeza ko umwe mu bapolisi yamukandaye ku bugabo maze amukomeretsa ku dusabo tw’intanga.
Yinjijwe mu kumba gato arakubita bikomeye
Daily Monitor ivuga ko Sande ubusanzwe wakoraga umwuga w’ubwubatsi avuga ko abajwe n’uko umuryango we ugiye kubaho kuko igihe cyose asigaye akimara ari mu rugo iwe.