Kuza kwa Ronaldo  muri Manchester United ntibishoboka- Mourinho

0
Cristiano Ronaldo yishimira igitego atsinze Juventus
Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho yatangaje ko nta gahunda afite yo gutuma ikipe ye itakaza umwanya ku mukinnyi udafite gahunda.
Ni nyuma y’amakuru yacicikanye avuga ko Ronaldo agiye kwerekeza mu ikipe ya  Manchester United  igihe yaregwaga kunyereza imisoro  ariko gahunda y’uyu mutoza ikaba inaniranye.
Mu kiganro na BBC ku gusinyisha uyu rutahizamu waReal Madrid, Mourinho yavuze ko bidashoboka ikipe nta mwanya ifite ku bakinnyi badafite gahunda.
Yagize ati “ Singiye gutuma ikipe yanjye ita umwanya ku bakinnyi hagunda yabo idashoboka.”
Mourinho kandi yavuze ko umukinnyi Alvaro Morata nawe nta gahunda ihari kuba yaza mu ikipe ya Manchester United avuga ko nta kizere afite kuko nta bwumvikane kugeza ubu buhari.