Amayeri abakobwa basigaye bakoresha bashuka abasore

0
Mu gihe muri iyi minsi iterambere rigaragaza impinduka zidasanzwe ku isi yose niko abatekamutwe bagenda biyongera uko bukeye no mu mibanire y’abashinze ingo.
Umusore umwe wari umuze igihe gito ashinze urugo ariko akaza gutandukana n’umukobwa byitwa ko bari bafashe umwanzuro wo kubana bimwe by’akaramata avuga ko uwo mukobwa yamubeshye ko yatwite kandi ahubwo yari amaze igihe gito yiteje urushingo rwo kuboneza urubyaro.
Nyamusore yumvuse iyi nkuru nziza ko umufasha we atwite yatangiye kugaragaza akanyamuneza kugeza aho amwita sheri (Cherie) ibihe byose kandi ntatinye no kubivugira mu ruhame.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakur wa Iyungure.com yavuze ko ikintu cyaje kumubera umutwaro umugore yirirwaga avugira kuri telefone umunsi wose kandi ntatinye no kwitaba telefone haba no mu ijoro igicuku kinishe.
Nyamusore yaje kumubaza umuntu yirirwa ahamagara gusa nyamugore yanga kumubwira uwo muntu baba baganira kuri telefone. Rimwe umugabo yaje guhamagara ya nimero maze umusore yari azi neza arayitaba maze aramutuba karahava.
Hanyuma aba bombi baje gupfa iyi telefone kugeza aho barwanye abantu barahurua ndetse n’inzego z’ubuyobozi zir’mo poilisi ziza gutabara.
Umudamu wari usanze abacumbikiye yavuze ko uyu mukobwa yari yarabyaye umwana we akaba yari yaramusize I muhira kandi akomeza avuga ko ikimenyetso kigaragaza ko yabyaye yabonye inkovu igaragaza ko yabazwe abyara igihe yari agiye mu rwogero.
Umuhoza Angelique ari we na nyir’inzu aba bombi bakodeshaga yakomeje avuga ko nyamugore yashakaga kumuryaho amafaranga dore ko we n’uwo musore uzwi ku mazina ya Pawulo bari bamaze kumunyaga ibihumbi 30,000 By’amanyarwanda.
Nyuma yo kumva ubu buhamya nyamugabo yagiriye inama abasore bari bategura gushinga ingo n’ababiteganya kubanza gushishoza kandi bagashaka abantu bazi neza cyane cyane atunga agatoki ababa mu migi kuko harimo abatekamutwe batagira ingano.