Agashya! Habonetse intare yonsa icyana cy’ingwe-Amafoto

0
Aha intare yonsaga icyana cy'ingwe
Mu gihugu cya Tanzaniya habonetse intare iri konsa icyana cy’ingwe ibintu bidasanzwe kuri iyi si.
Izi nyamaswa zombi zabonywe na Joop Van Der Linde wari wasuye agace ka Ndutu safari Lodge mu gihugu cya Tanzaniya ahaherereye parike ya Ngorongoro.
Icyana cy’ingwe cyonkaga Intare
Iyi ntare bivugwa ko yonsaga icyana cy’ingwe yahawe izina rya Nosikitok ubu ikaba ifite imyaka itanu.

BBc ivuga ko intare z’ingore ubusanzwe zica ibyana by’ingwe igihe zihuye kandi intare zigakunda guhiga  ingwe  zishaka ibyo zirya.
Aha cyari cyizihiwe bikomeye