RMC yasabye abanyamakuru kwirinda amakuru mpimbano

0
Rev Uwimana J Pierre umuyobozi wungirije muri RMC
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC)rwasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga kwirinda gutangaza amakuru mpimbano muri iki gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu.
Mu rwego rwo kwirinda gutangaza amakuru mpimbano azwi mu ndimi z’amahanga nka “Fake news” abanyamakuru basabwe kurangwa n’imyitwarire inoze irimo gutangaza inkuru zuje umuco, amakuru y’ukuri kandi y’impande zombi birinda kubogama.
Mu kiganiro umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Reverand Uwimana J Pierre yagejeje ku bitabiriye aya mahugurwa yabasabye ko inkuru igomba kuba yubatswe hakurikijwe ubumenyi, imyubakire, n’ubunararibonye.
Yagize ati “Umunyamakuru agomba kwandika inkuru inonosoye, yuje ubumenyi, imyubakire, n’ubushishozi yibanda ku mpande zombi binyuze mu muco n’ukuri.
Rev Uwimana yabitangaje mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ku “Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu migendekere y’amatora” ifatanyije na Komisiyo y’amatora(NEC) hamwe n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC).
Aya mahugurwa yaragamije gusobanura uruhari rw’umunyarwanda mu migendekere myiza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyije kuba mu kwezi gutaha guhera tariki ya 3 ku baba hanze na 4 mu gihugu imbere.
Rev Uwimana J Pierre  asobanura uko inkuru igomba kunonosorwa