Nishimiye igiti gihagarariye u Rwanda ko kizashinga imizi – Kagame

0
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye ko igiti gihagarariye u Rwanda mu gashyamba kazwi nka “Grove of Nations” i Yeruzalemu  kizashinga imizi.
Yabitangaje mu muhango wo gutera igiti muri Grove of Natons kuri uyu wa 10 Nyakanga 2010 mu ruzinduko akomeje kugirira mu gihugu cya Isiraheli.
Perezida Paul Kagame yabaye umunyacyubahiro wa 97 uteye icyo giti muri aka gashyamba gifatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubuzima n’ubusabane ku batuye Isi  kindi anishimira bikomeye kuba ateye igiti giharariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Nishimiye ko igiti gihagarariye u Rwanda n’abaturage barwo kizashinga imizi aha hantu hakomeye. Ibi byerekana amateka dusangiye, no kuba igihugu cyacu kizagendana ikiganza mu kindi na Isiraheli mu guhindura imibereho y’abaturage bacu.”
Grove of Nations ni agace k’ishyamba kari mu mugi wa  Yeruzalemu gaterwamo ibiti by’imizeti kashyizweho n’Ikigega cy’Iterambere cy’Abayahudi mu 2005 muri gahunda yo guteza imbere imizeti mu gace k’inyanja ya Mediterane no kwimika umuco w’ubworoherane.
Umukuru w’igihugu  yabaye umwe mu bayobozi bamaze gutera igiti muri iryo shyamba harimo Chancelier w’u Budage,  Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya wagiteye mu 2016; Ban Ki Moon wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wagiteye mu 2007 n’abandi batandukanye.