Kwishora mu bigare binywa inzoga byamuteye ubusambanyi

0
Photo internet
Umusore w’imyaka 30 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngoma atangaza ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye akaza kwishora mu bigare by’abasore bagenzi be byamuteye kwisanga mu busambanyi.
Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru Iyungure. com yatangaje ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yaje kujya mu kigare cy’abasore bagenzi be bari mu rungano rumwe agatangira kujya anywa inzoga.
Uyu musore wifuje ko amazina ye adatangazwa avuga ko igihe yari mu mashuri makuru atajyaga arangwa n’imico mibi yo kunywa inzoga cyangwa kwishora mu busambanyi.
Avuga ko umunsi wa mbere yakozeho imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu mwaka wa 2012 byatewe n’uko ikigare cyari kimaze kumumara ubwoba we yihamiriza ko bwari bwaramubereye intwaro imukingira izi ngeso mbi.
Yagize ati “Bwa mbere nkora imibonano mpuzabitsina nayikoze mu mwaka wa 2012 ubwoba maze kubumarwa n’ikigare nagiyemo.”
Yakomeje avuga ko inshuro ya kabiri akora imibonano mpuzabitsina mu mwaka wa 2012 na none yabitewe n’inzoga yo mu bwoko bw’ urwagwa yaje kuvangamo nizindi zitandukanye zirimo kanyanga, inkangaza (ubuki nurwagwa) akabinnywera icyarimwe.
Kugeza ubu we ubwe yihamiriza ko amaze kuryamana n’abakobwa inshuro eshasatu (6) eshatu muri zo akaba atarigeze akoresha akakingirizo.
Impamvu zamuteye kudakoresha agakingirizo
Mu magambo yavuze ashije amanga, yihamirije ko rimwe na rimwe yakoreraga aho (Atifashishaga agakingirizo) kuko yagaba atabieganyije cyangwa ahuye numubobwa bagahuza uruwiro gusa avuga ko kugeza magingo aya yabishongitsemo bitewe n’ikigero agezemo cyo kwita umupapa.
Gahunda afite n’icyerekezo afitiye ubuzima bwe
Ku giti cye ngo aramutse atabonye umukobwa ufite gahunda yazahitamo kwobera ingamakirambi dore ko we atarajwe n’akaya nyoto bita umuntu utabarutse atabyaye “Guhambana ikara”.