Amafoto ya Tupac Shakur yabateje impagarara

0
Kendall na Kylie Jenner bajyanywe mu rukiko
Abakobwa babiri mu mugi wa Los Angles bakurikiranyweho gukoresha amafoto ya nyakwigendera Tupac Shakur ku mipira nta burenganzira bahawe.
Kendall na Kylie Jenner bararegwa gukoresha amofoto abiri y’umwe mu bakora ubucuruzi bw’amafoto uzwi ku mazina ya Michael Miller nta burenganzira bahawe.
Bivugwa ko aya mafoto ya Tupac yifashishijwe bakora imipira yaje kugurishwa akayabo kangana n’amadorali 125 umwe umwe.
Aba bakobwa bahagaritse kugurisha iyi mipira nyuma y’aho imbaga nyamwishi yatangiye kubanenga harimo n’umuryango wa Notorious BIG.
Miller ukora umwuga wo gufotora  yifuza akayabo kangana 150,000.