Pasiteri watwitse Bibiliya agiye kwitaba urukiko

0
Pasiteri Bugingo watwitse Bibiliya z'abayoboke be
Umupasiteri watwitse Bibiliya z’abayoboke b’idini ya House of Prayer Ministries mu gihugu cya Uganda avuga ko zitanga inyigisho z’ubuyobe yahamagawe n’urukiko rwa Nabweru kujya kwisobanura impamvu  yamuteye kuzitwika.
Daily Monotor itangaza ko uyu mushumba  uzwi ku mazina ya Bugingo Aloysius yahawe ihagamara kuri uyu wa kabiri nimugoroba.
Umucamanza uburanira abajyanye uyu mupasiteri mu rukiko, Wameli Anthoy  yatangaje ko gutwika Bibilya  binyuranyije n’itegeko nshinga rigena ubwisanzure bwo gusenga.
Yagize ati “ Gutwika Bibiliya n’icyaha, binyuranyije n’itegeko nshinga rigena ubwisanzure bwo gusenga.”
Yakomeje avuga ko bashaka guhagarika Pasiteri Bugingo kureka gutwika Bibiliya burundu kuko bafite amakuru ko yakomeje kuzitwika na nyuma y’aho bamuhagaritse.
Mu bitabo by’Imana uyu mu pasiteri aregwa gutwika harimo Bibiliya, Qurans n’ibindi bikoresho byifashishwa baramya Imana.