Kwibohora harimo inzego ebyiri- Kagame

0
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yasobanuye  ko kwibohora harimo inzego ebyiri  ubwo hizihizwagwa umunsi  wo kwibohora ku nshuro ya 23 wabere mu murenge wa Shyira.
Perezida Kagame yavuze ko kwibohora byabaye mu buryo bubiri harimo kwibohora kw’abantu ndetse n’ukwibikorwa birimo kwiteza imbere abantu biyukaba.
Yagize ati ” Kwibohora harimo inzego ebyiri, ukw’abantu n’ukw’ibikorwa.”
Yongeyeho ko kwibohora bivuze kwikiza abayobozi babi no kwikiza inzara.
Ati “ Kwibohora rero bivuze kwikiza abayobozi n’ubuyobozi bubi no kwikiza ibyo bateye, inzara, uburwayi, umwiryane.”
Umukuru w’igihugu uyu munsi kandi yatashye ibitaro bya Shyira n’imidugudu y’icyitegererezo ya Kazirankara na Nyundo mu turere twa Gakenke na Nyabihu, byose byubatse n’ingabo z’u Rwanda.