Impamvu abana b’abakobwa bibagisha imyanya y’ibanga

0
Abana b’abakobwa basigaye bibagisha bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga bashaka kugira isura n’imiterer inogeye amaso ku gitsina cyabo.  
Mu kiganiro cyatambutse kuri Television ya Vitoria Derbyshire mu gihugu cy’Ubwongereza hagaragajwe ko imibare y’abakobwa bafite imyaka 9 ari bo bavugwaho kwibagisha bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga (Igitsina) bashaka kugira ingano ya bimwe mu bice by’igitsina bifuza.
Bivugwa ko aba bana b’abakobwa bibagisha bakagabanyirizwa ingano y’ibice bigize igitsina abandi bakongererwa ingano bifuza.
Umuganga w’inzobere muri ubu bubazi buzwi mu ndimi z’amahanga  nka Labiaplasty, Dr Naomi Crouch avuga ko bahangayikishijwe n’imibare myinshi y’abana b’abakobwa baza b’abagana bifuza ko bahabwa iyi serivisi.
Leta yo ntiyemera ko abana bari munsi y’imyaka 18 bakorerwa ubu bubazi kugeza igihe bujuje imyaka 18 y’ubukure.
Gusa ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abakobwa barenga 200 bari munsi y’imyaka 18 bakorewe iyi serivisi.
Ubusanzwe iyi serivisi igenewe abantu baba baravukanye ubusemwa ku myanya y’ibanga (igitsina) bakaba ari bo bagenerwaga kuba babagwa ariko benshi basaba kubagwa babikora bagamije kugira imitere myiza baba bifuza.
Inzobere muri ubu bubazi, Miles Berry avuga ko iyi serivisi hari abantu ifasha bakabona abakunzi nyuma y’igihe kirekeire basa n’abagumiwe akenhsi bitewe n’ubusemwa bafite ku myanya y’ibanga.
Agira ati “Niboneye abarwayi benshi bari hagati y’imyaka 16 na 21 batarabona abakunzi kubera uburyo imyanya y’ibanga igaragara.”
Inzobere mu kubaga ibice by’imyanya y’ibanga, Miles Berry