Uganda: Abanye Congo 130 batawe muri yombi

0
Abanye Congo 130 batawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda bazira kwinjira bitemewe n’amategeko.
Polisi ikorera mu karere ka Kasese yataye muri yombi abanye Congo 130 bazira kwinjira muri Uganda bakamara ihige kingana n’ukwezi nta byangombwa bitangwa n’ibiro  by’abinjira n’abasohoka bafite.
Daily Monitor ivuga ko aba baturage bafite ubwenegihugu bwa Leta Iharanira Demokarasi ya Congo binjiriye mu kiyaga cya George nyuma batabwa muri yombo mu mukwabo wakoze kuri uyu wa Gatanu na Polisi ifatanyize n’abashinzwe abanjira n’abasohoka.