Intego ya Gisa wakoze Kigali Convention Center mu kibumbano

0
Gisa Gakwisi wamenyekanye nyuma y’aho ishusho ya Kigali Conventional Center ikozwe mu kibumbano isakajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agamije kuzaba umwubatsi ukomeye.
Mu kiganiro na The New Times Gisa yavuze ko yifuza gukomeza amashuri ye mu bijyane n’ubwubatsi mu rwego rwo guteza imbere impano ye.
Gisa ufite imyaka 13 yiga mu mwaka wa 5 ku ishuri rya Groupe Scolaire Rugando akaba yaragaragaje iyi mpano kuva afite imyaka 6 nk’uko se umubyara, Gakwisi Mvunabandi avuga.
Gisa yakoze ibibumbano bitandukanye birimo inzu zikomeye mu Rwanda zirimo Kigali City Tower.
Uyu mwana wagaragaje impano idasanzwe yahawe igihembo n’abakozi bo muri  iyi nyubako ya mbere mu Rwanda ihenze kuyimutemberezamo we numuryango we.