Menya ibyiza biva mu guhoberana ku bakundana

0
Hari ibintu byinshi umuntu yunguka biva mu guhoberana gusa benshi babikora bashobora kuba batazi.
Iyungure. com yaguteguriye impamvu ukwiye kujya uhobera umukunzi wawe  esheshatu zitandukanye nk’uko  tuzikesha urubuga Elcerama .
  1. Guhoberana bigabanya indwara z’umutima
Ubushakashatsi bwagaragaje ko guhobera biganya ibyago by’indwara z’umutima kuko ibintu bitera izi ndwara z’umutima harimo umuvuduko w’amaraso umunaniro no kwiheba byose bigabanyukira mu guhoberana.
  1. Bikomeza umubano n’umukunzi wawe
Burya ngo ni byiza guhobera umukunzi wawe nibura inshuro icumi buri munsi igihe ushaka gukomeza umubano wanyu. Guhobera byongera ikizere, kumva mutekanye hagati yanyu mwebi.
3. Bitera kugubwa neza
Guhoberana bituma umusemburo uzwi nka oxytocin utuma umuntu yumva atuje muri we bityo mu mubano wanyu nk’abakundana  ugakomera.
4.Byongera ubudahangarwa bw’umubiri
Igihe uhoberana n’umukunzi wawe uba wongera ubudahangarwa bw’umubiri wawe kubera bigabanya umunaniro (stress) muri wowe.
  1. Bigabanya umunaniro
Indi mpamvu ukwiye guhobera buri gihe n’uko guhobera bigabanya umunaniro.
  1. Bifasha kugirana umushikirano n’uwawe
Gushikirana ni ngombwa mu mubano kandi igihe uri guhoberana n’umukunzi wawe hari ibintu byinshi muba muri gusangira bituma mwiyumvanamo cyane.