Menya impamvu avoka ikwiye kutabura ku ifunguro rya buri munsi

0
Avoka ni imwe mu mbuto z’ibitangaza kuri iyi si bitewe n’imimaro itandukanye ifite kandi igirira imubiri w’umuntu.
Wowe rero ufata uru rubuto utazi ibyiza byarwo n’umumaro warwo iyungure:
  1. Avoka ni nziza ku maso
Avoka zifitiye akamaro amaso ku buryo ziyafasha gudasazira imburagihe kubera zifitemo Zeanathin irinda amaso. Rero ni byiza gufata avoka kuri buri funguro.
  1. Avoka ni nziza ku mutima
Niba ushaka gusigasira ubuzima bw’umutima ni ingenzi kurya avoka buri gihe. Avoka zifitemo beta sitesterol ifite akamaro kanini cyane.
  1. Avoka ifite potasiyumu kurusha umuneke
Potasiyumu (Potassium) ikenewe cyane mu buzima bwa muntu. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko uyifata ku rugero runini igabanya ibyago by’umuvuduko w’amaraso utera indwara z’umutima.
  1. Avoka irinda impwatwe
Avoka zikize kuri fibure (fible) kuko igice cyayo kiba gifite amagarama ari hagati ya 6-7. Bityo zifasha kurwanya impatwe bigafasha igogora gukorwa neza kandi zikagabanya ibyago byo kurwara kanseri.
  1. Avoka ni nziza ku ruhu
Gufata avoka ku mafunguro yawe ya buri munsi ni byiza ku muntu ushaka  cyangwa wifuza kugira uruhu rwiza kubera avoka yifitemo vitamin n’imyunyungugu ifasha uruhu kumera neza.
  1. Irinda gusazira imburagihe
Avoka igabanya ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yatangiye gusaza kubera zantofile (xatthophill) yifitemo.