Hatangijwe uburyo bushya bwo kubona ibyangombwa ku bakora iby’ubukerarugendo

0
Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
Ikigo cy’Igihugu cy’ Iterambere mu Rwanda (RDB) kuri uyu wa 27 Kamena 2017 cyatangaje ku mugaragaro ishyirwaho ry’ibyangombwa byemerera abakora ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi mu cyiciro cy’ubukungu.
Ubu ni uburyo bushya bwo kubona ibyangombwa byemerera abakora ibikorwa by’ubukerarugendo mu nzego zose z’ubukerarugendo mu gihugu zirimo ibijyanye n’amacumbi, resitora, utubari, utubyiniro, ibigo by’ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’izindi nzego  zitandukanye.
Umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza avuga ko bagamije  gukomeza kwibanda ku mitangire ya serivisi inoze mu rwego  rwo kurushaho gutuma u Rwanda ruba intangarugero.
Yagize ati “Nk’uko tumaze gutera intambwe ishimishije mu itangwa rya serivise, tugomba gukomeza kwibanda ku gushyira ku murongo itangwa rya serivise. Tuzabifashwamo no gutanga ibyangombwa bituma uru rwego rwa serivise rurushaho gutera imbere umunsi ku wundi, bityo u Rwanda rukarushaho kuba intangarugero mu karere’’.
Mu rwego rwo kworohereza abakora ibikorwa by’ukerarugendo, RDB yashyizeho urubuga rushya www.tourismregulation.rw rufasha inzego z’ubukerarugendo kubona amakuru ajyanye n’ibyangombwa.
Itegeko rigena ishyirwaho ry’ibyangombwa byemerera abakora ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda ryagiyeho ku ya 28 Nyakanga 2014 mu gihe amabwiriza agenga ubucuruzi bukorerwa mu bukerarugendo no gushyira mu byiciro inzego z’ubukerarugendo yatangiye kubahirizwa ku ya 3 Ukwakira 2016.
Iri tegeko n’amabwiriza yashyizweho hagendewe ku bisabwa ku rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).