Amerika: Donald Trump yateye utwatsi ibirori bya Ramadan

0
Perezida Trump na Rex Tillerson bavugwahokwanga
Perezida wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yahagaritse ibirori by’umunsi wa Damadan wari umaze imyaka 20 wizihizwa muri White House
Umunsi wa Eid al-Fitr abayisilamu baba basoza igihe kingana n’ukwezi bafunze ubusanzwe ukaba wizihizwaga mu ngoro ya Perezida wa Amerika gusa uyu mwaka nta byabaye.
BBC ivuga ko Trump yifurije abayisilamu bose umunsi mwiza mu izina ry’Abanyamerika bose n’umufasha wanye, Melania.
Ni nyuma yaho Trump yavuzweho kutavuga rumwe n’idini ya Islam kugera n’aho yashyizeho itegeko rikumira abayisilamu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko rikaza gukurwaho.
Umunsi wa Eid al-Fitr  watanyiye kwizihirizwa muri White House kuva mu 1999 utangira kujya witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida.