Perezida Magufuli yaciye iteka ku bakobwa babyaye

0
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yavuze ko ku butegetsi bwe abana b’abakobwa bamaze kubyara batazajya bemererwa guhita basubira ku ishuri.
Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo yari mu biganiro n’abaturage mu mujyi wa Chalinze, uherereye mu birometero 100 mu burengerazuba bw’umujyi ukomeye wa Dar es Salaam.
Yagize ati “Nyuma yo gukora imibare mike, yajya aba ari gusaba mwalimu mu ishuri ati ‘munyemerere njye hanze konsa umwana wanjye uri kurira.”
Perezida Magufuli yanasabye ko umuntu uteye inda umwana w’umunyeshuri akwiye kujya afungwa imyaka 30 maze imbaraga yakoresheje atera inda wa mwana akajya no kuzikoresha ahinga ari no muri gereza.
Yakomeje agira ati “Iyo miryango itari iya leta ikwiye kugenda igafungura amashuri y’ababyeyi. Ariko ntabwo bakwiye kubidushyiriraho igitutu nka guverinoma gusubiza mu mashuri abanyeshuri babyaye.”
Yakomeje agira ati “Ubu ndi gutanga uburezi bw’ubuntu ku banyeshuri bafashe umwanzuro uhamye wo kujya kwiga, none ubu murashaka ko nigisha n’ababyeyi?”
Ni amagambo yavuze maze abaturage bamuha amashyi menshi abacamo hagati agira ati “nyuma yo kubyara biba birangiye!”
Imibare igaragaza ko muri Tanzania, nibura abana 8000 bata ishuri buri mwaka bitewe no guterwa inda, nk’uko Umuryango Uharanira Uburenganzra bwa muntu, Human Rights Watch ubivuga.