Abahatanira PGGSS7 batangiye kwiyambaza Imana basaba ijwi rya nyuma

0
Mu gihe habura amasaha make ngo Primus Guma Guma isozwe hamenyekane uwegukanye igikombe, bamwe mu bahanzi bahatanira igikombe cya PGSSS7 batangiye kwiyambaza Imana banasaba ijwi rya nyuma.
Umwe mu bahanzi basaba ijwi rya nyuma kandi asaba Imana kumufasha ku munsi w’ejo harimo Christopher uri mu bahabwa amahirwe.
Abinyujije ku rukuta rwe Instagram, Christopher yibukije abafana be ko uyu ariwo munsi wa nyuma wo gutora abasaba ijwi rya nyuma.
Yagize ati “Uyu ni wo munsi wa nyuma wo gutora, ndagira ngo mbibutse bwa nyuma kumpa ijwi rya nyuma. Imana ibidufashemo ejo tuzamure igikombe.”
Hari n’umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boyz, Platini Nemeye wagize ati “ Ni umunsi wa nyuma wo gutora waduha ijwi ryawe tukakuzanira igikombe.”
Igitaramo gisoza amarushanwa ya PGGSS7 giteganyijwe kuba umunsi w’ejo aho haza kumenyekana uwegukanye igikombe cy’uyu  mwaka.