Urujijo kuri Cristiano Ronaldo rwo kwerekeza muri MNU rwavuyeho

0
Perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez yamaze kunyomoza amakuru ko Ronaldo yaba ashobora kuba yakwerekeza mu ikipe ya   Manchester United na Chelsea zikomoka mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri. 
Floretino Perez mu kiganiro na Marca sport daily yavuze ko nta rupapuro ruturuka mu nzego zo hejuru mu gihugu cya Espagne ruvuga ko agomba gusezererwa muri iy’ikipe akajya ahandi ikaba impamvu ashingiraho avuga ko Cristiano akiri kumwe na Real Madrid.
Akomeza avuga ko amucyeneye cyane ku myaka ye 32 ko agomba kuyikinira igihe cyose bataratekereza kumutanga ahandi.
Mu minsi yashize nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo ashobora kuva mw’ikipe ya Real Madrid kubera ikibazo yagize mw’iyiminsi mu gihugu cya Espagne cyo kutishyura imisoro akerekeza mw’ikipe yahozemo ya Manchester na na Paris saint Germain yo mu Bufaransa.
Mu minsi ishize amakuru yavugaga ko Cristiano yaba yarabonanye na Perezida wa Real Madrid bakabiganiraho ariko siko biri kuko yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ntakuntu babonana bitewe nuko uyu musore arikumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Portugal mu gikombe mpuza migabane.
Perez avuga ko badakeneye kumutesha umutwe kubera ibyo bagomba kumureka agakina irishunwa rye nta mbongamizi.
Perez,umuyobozi wa Real Madrid
Perez w’imyaka 70 yamaze gutorerwa indi manda yo kuyobora Real Madrid imyaka ine kugeza mu 2021 yanavuze ko ntampamvu Cristiano agomba kugira ipfunwe ko ntakosa yakoze rihambaye ku byinyerezwa ry’imisoro ryamuvuzweho.
Cristiano yaje muriy’ikipe avuye mu gihugu cy’Ubwongereza muri Manchester united mu 2009 yifuzaga nayo ku mugarura kubera ibibazo byari byamuvuzweho kuri miliyoni 200 za mayero.