Paul Kagame uhagarariye RPF-Inkotanyi agiye gutanga kandidatire

0
Kuri uyu wa kane, nyuma yo kwakira Kandidatire ya MPayimana Phillipe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igiye kwakira Paul Kagame uzahagararira Ishyaka RPF-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku matariki 03 na 04 Kanama 2017.
RPF Inkotanyi yabukereye ndetse yahagurukije abanyamuryango bayo benshi, ubu abarenga 100 bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora biteguye kugaragaza ko bamushyigikiye.
Ingingo ya 99 y’Itegko Nshinga ivuga ku byo gutanga Kandidatire, buri Mukandida ushaka kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni we ubwe ujya kuyitangira kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Paul Kagame watanzweho umukandida n’umuryango wa RPF-Inkotanyi  we na Mpayimana Philippe ushaka kuziyamamaza nk’uwigenga, bakurikiye abandi bamaze kuza ibyangombwa kuri Komisiyo y’Amatora.
Abo ni, Dr.Frank Habineza watanzweho umukandida n’ishyaka Green Democratic Part of Rwanda, Mwenedata Gilbert ushaka kuziyamamaza nk’Umukandida wigenga na Barafinda Sekikubo Fred nawe watanze ibyangombwa yasabwaga ariko akaba atari yatanga inyandiko y’imyirondoro y’abantu 600 bamusinyiye.
Undi uheruka gutanga kandidatire ye ni Shima Diane Rwigara, umugore wa mbere wagaragaje ko ashaka kuzahatana mu bashaka kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 4 Kanama mu Rwanda na tariki 3 Kanama ku bazatorera hanze.
Kwakira Kandidatire z’abashaka kuzahatana mu matora bizarangira ejo ku wa gatanu tariki 23 Kamena, naho tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora izatanga urutonde rw’agateganyo rw’Abakandida, nyuma tariki 7 Nyakanga izatange urutonde ntakuka rw’Abakandida bemerewe.