Umwana wavukiye mu ndege agiye kujya agendera ubuntu

0
Kompanyi y’indege mu gihugu cy’Ubuhinde yiyemeje kuzajya itwarira  ubuntu umwana wavukiye mu ndege yabo igihe yavaga muri Arabiya Sawudite yerekeza i Mumbai.
Uyu mwana yavukiye mu ndege mu kwezi kwa kane gushize  abifashijwemo n’umwe mu bakozi bakora mu ndege wari usanzwe hari byinshi azi ku kubyaza.
Nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeng 737   igeze ku kibuga cy’indege  bombi bakaba barihutishirijwe  kwa muganaga.
Abakozi b’iyi kompanyi batangarije  BBC ko ari inshuro ya mbere umwana avukira mu ndege yabo.
Abagize iyi kompanyi bakaba bashimira byimazeyo abakurikiraniye hafi ubuzima bw’uyu mwana na nyina kugezaho ubu bombi bafite ubuzima bumeze neza.