Se wa Beyonce yagize icyo avuga ku rubyaro rw’umukobwa we

0
Mathew Knowles ubyara umuhanzikazi Beyonce yahamije ko umukobwa we yibarutse abana babiri b’impanga abifuriza umunsi w’amavuko .
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Mathew yashyizeho ifoto maze yifuriza abuzukuru  be umuhungu n’umukobwa umunsi w’amavuko.
Ibinyamakuru birimo nka TMZ bitangaza ko ubu abana bavutse tariki ya 12 mu cyumweru gishije ubu bameze neza gusa bakomeje kwitabwaho n’abaganga hamwe na mama wabo.