Ukuri kuri Beyonce uvugwaho ko yibarutse umuhungu n’umukobwa

0
Aha Beyonce yagaragazaga ko atwite
Umuhanzikazi uririmba injyana ya Pop ukomoka mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biravugwa ko yibarutse umuhungu n’umukobwa  b’impanga ariko itariki yabyayeho n’igitsina ntibiramenyekana.
Bimwe mu binyamakuru bikorera mu Amerika birimo Entertainment Weekly na Us Weekly byemeje ko Beyonce yibarutse abana babiri b’impanga  ariko umunsi yaba yabibarutseho ndetse n’igitsina cyabo byo ntibiramenyekana gusa amakuru aranugwanugwa ko yabyaye umuhungu n’umukobwa.
Beyonce ubwe mu minsi yashije akaba yarihamirije ko atwite impanga igihe yashyiraga amafoto atandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram mu kwezi kwa Gashyantare benshi bakishimira izo mpanga banaziha ikaze.
Kugeza ubu Beyonce we n’umugabo we Jay Z bari bafite umwana umwe w’umukobwa witwa Blue Ivy ubu ufite imyaka itanu.
Blue Ivy hamwe na mama umubyara,Beyonce
Kugeza ubu nta makuru aratangazwa na ba nyir’akite cyangwa ibitaro yabyariyemo.