Ese amaribori ni ikimenyetso cy’ubwiza nk’uko bivugwa? Isomere

0
Amaribori ni uturango dutambitse cyangwa duhagaze tuza ku mubiri ari tureture cyangwa tugufi bitewe n’uko umubiri w’umuntu wubatse kandi akaba afite ibice akunda kuzaho harimo  amaguru, amabere, amaboko, ku nda ndetse no ku kibuno.
Wowe utaruzi byinshi kuri yo kandi ufite ikibazo cyayo ukaba wifuza kumenya uko wayinda izi nama zikurikira zagufasha. 
Ese amaribori n’uburwayi?
Nibyo koko amaribori n’uburwayi kuko mu ruhu habamo ibice bitandukanye gusa amaribori azira mu bice bibiri harimo Dermis na Epidermis  kuko haba harimo utuntu tureduka(Elastic) akaba aritwo tubyara amaribori.
Mu gihe habayeho kureduka cyane tugacika kandi ntitwavurwa ngo dusubirane ari naho tuzana amaribori ku mubiri kuko ntago ducikira ku ruhu inyuma ahubwo n’imbere ariho tubyarira amaribori aza kuruhu inyuma asa n’umweru.
uko uruhu rugenda mu gihe cy’umubyibuho ariho utugozi ducika tukabyara amaribori
Nubwo amaribori atari indwara hari indwara zitandukanye harimo cushing’s syndrome iterwa no kwiyongera cyane k’umusemburo wa cortisol utuma ushobora kubyibuha bitateganyijwe bituma haza amaribori cyangwa marfan syndrome itera gucika intege cyane ku umubiri bigatuma habako gucika kureduka ndetse no kutareduka ku umubiri ariho amaribori ahera aza ku mubiri.
Ni gute wakwirinda amaribori ku mubiri?
Amaribori n’uburwayi butavurwa kandi nta rukingo rwayo rubaho bityo rero bikaba ari ngombwa ko uyirinda kugira ngo utazayarwara kuko ntago biba bikwiye ko ugira maribori kandi uzi neza uburyo wayirinda
  1. Kwirinda umubyibuho wihutiyeho
Umubyibuho ni kimwe mu bituma amaribori aza kandi akaza cyane bitewe n’uko umubiri wiyongera cyane aribyo bituma utugozi ducika bikazana amaribori ku bwinshi kandi uko akomeza kuza ari menshi ninako akomeza kwiyongera ku mubiri cyane cyane nk’abagore batwite.
  1. Kwisiga amavuta umubiri wose kandi ukinogereza bihagije
Umubiri ucyeneye amavuta cyane ngo ukomeze koroha bituma amaribori ataza kuko iyo umubiri woroshye bituma nta gucika kwa twatugozi tuba mu mubiri bityo amaribori ntabone inzira anyuramo aza ku mubiri.
Aha   abagore batwite ni byiza ko bisiga amavuta ku nda neza kandi bakinogereza bityo umubiri wo ku nda ukoroha bikabarinda ko utugozi ducika kuko aritwo tuzana amaribori ku nda.
Inama ikomeye n’uko mu gihe utwite ukwiye kwisiga amavuta nka Vaseline inshuro 3 ku munsi bityo nta maribori wazazana ku nda kuko twatugozi tuba tworoshye iyo turegutse ntago ducika kuko tuba tworoshye bityo amaribori ntaze kandi amavuta yo ku isiga ntuzakoreshe aya mavuta atukuza kuko atari meza ku mubiri.
  1. Gukora Siporo ihagije
Siporo iri mu bintu bituma ingingo z’umubiri zimwe na zimwe zikomeza gukora ndetse umuntu akagira ubuzima buzira umuze.
Ibi bikarinda cyane amaribori kuko iyo ukoze siporo umubiri wawe uzana amazi ndetse ugakomeza inyama kandi bikarinda utugozi kuba twakwangirika tugacika ku buryo amaribori yahita aza byoroshye.
  1. Kwirinda umwera
Umwera uterwa no kutisiga cyane bituma amaribori aza kuko umubiri uba warakomeye bigatuma utugozi two mu mubiri ducika iyo duhuye n’umubyibuho kuko tuba twarakomeye iyo turegutse turacika bityo bikaba byiza wirinze umwera kugira ngo amaribori ntazaze ku mubiri wawe.
Wakwibuka  ko amaribori iyo agiye kuza arabanza agatukura muri icyo gihe araryana yamara gucika akaza ari umweru ku mubiri.