Cristiano Ronaldo ashaka kuva muri Real Madrid

0
Cristiano Ronaldo nyuma yo kuvugwaho gukoresha amayeri yanga kwishyura imisoro gusa we agahakana avuga ko ari umwere, ubu biravugwa ko yifuza kuva muri iyi kipe ya Real Madrid.
BBC  dukesha iyi nkuru itangaza ko nyuma yo kuregwa ko atishyuye akayabo kangana n’amayero agera kuri Miliyoni 874,88 adashaka gukomeza kuba muri Esipanye ashaka kuhava.
Ikomeza ivuga ko Ronaldo ashobora kwerekeza mu Bushirwa(China) gusa abajyanama be bifuza ko yakomeza gukina ku mugabane w’Uburayi cyangwa akajya muri Paris St-Germain mu gihugu cy’Ubufaransa.
Ronaldo yababajwe bikomeye no kumva ko yarezwe mu rukiko ashijwa kutishyura imisoro no guhishira imitungo ye hanze y’igihugu cya Esipanye ariyo mpamvu igiye gutuma ava muri iki gihugu.