Seribiya: Umutinganyi yagizwe Minisitiri w’intebe

0
Ana Brnabic uvugwaho ubutinganyi
Perezida w’igihugu cya Seribiya(Serbia) yatoye umugore w’umutinganyi ku mwanya wa Minisitiri w’intebe
Uyu muyobozi uvugwaho ubutinganyi, Ana Brnabic bivugwa ko yatowe na Perezida Aleksandar Vucic umaze iminsi atowe.
BBC itangaza ko Madamu Brnabic agiye kwifatanya n’abandi ba minisitiri b’intebe baryamana bahuje igitsina(abatingayi) mu ruhando rwo kuyobora umugabane w’Uburayi.
Mu bayobozi bagenzi b’abatinganyi harimo Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Ireland Vradkar na Xavier Bettel wa Luxenbourg.
Kugeza ubu ubutinganyi ni ikibazo benshi batavugaho rumwe bamwe banshingiye ku idini abandi bashingiye ku muco gusa ababukora bakaba babukora bavuga ko ari uburenganzira bwabo nubwo hari ibihugu amategeko yemerera abahuje igitsina kuryamana.