Yarashwe habura iminsi mike ngo umugabo we arahirire kuba Minisitiri w’intebe

0
Uwahoze ari umugore wa minisitiri w’Intebe, Thomas Thabane bakaza gutandukana yarashwe mu ijoro ryakeye habura iminsi ibiri gusa ngo umugabo we afate inshingano.
Lipolelo Thabane, w’imyaka 58 yari kumwe mu modoka n’undi mugore bagenda nibwo umuntu utaramenyekana yabarasheho igisasu nk’uko byatangajwe na Polisi.
Polisi yatangaje ko impamvu yateye iri raswa itaramenyekana gusa ikomeje gukora iperereza
Thomas Thabane na Lipolelo Thabane ntibari bakibana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo kuva mu mwaka wa 2012 ubwo bakaga gatanya murukiko gusa kugeza ubu ntibari bakayihawe.
Uyu mugore yaje gutsinda uyu mugabo we mu rukiko mu bijyanye n’uko ari we wari kuzafatwa nk’Umugore wa Minisitiri w’Intebe aho kuba umugore muto wa Minisitiri w’Intebe, Liabiloe Thabane .
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Minisitiri w’Intebe watowe, Samonyane Ntsekele ryitwa All Basotho Convention party yatangarije AFP ko Thabane yababajwe cyane no kuba umugore we yapfuye arashwe.
Amatora yabaye muri uku kwezi gutangira yarangiye Thomas Thabane atowe nka Minisitiri w’Intebe. Azarahizwa kuri uyu wa gatanu muri iki gihugu gisanzwe kiyoborwa n’Umwami.