Menya ubusobanuro bw’amazina, izina ry’umunsi ni Latifa

0
Latifa ni izina rihabwa abana b’abakobwa kandi ni  izina rikomoka mu Cyarabu. Izina Latifah rikaba rifite inkomoko mu rurimi rw’igiswayire rikaba kandi rikoreshwa cyane mu bihugu byinshi ndetse no mu ndimi zitandukanye ku isi by’umwihariko mu bihugu bya  Afurika.
Iri zina Latifa risobanuye uw’igikundiro cyangwa umunyamahoro. usanga benshi mu bantu bitwa iri zina ari abantu batekereza kure ndetse usanga ari abantu bafite ububasha bwo gukangurira abantu gukora ibyabateza imbere. Akenshi unasanga ari abantu bakunda gusangiza abantu ubumenyi bwabo.
Ba Latifa usanga ari abantu bashyira imbaraga mu bikorwa byabo kandi  ari abantu biyoroshya cyane ku bandi. Muri kamere zabo usanga ba Latifa ari abakobwa bakunda kuvugisha ukuri, ntibabera kandi barangwa n’ikinyabupfura.
Latifa iyo yihaye intego ntabashe kuyigeraho  usanga yacitse intege cyane ndetse bikaba byana musubiza inyuma mu mirimo ye yaburi munsi.
Mu rukundo ba Latifa ni abakobwa usanga bafite uburanga ndetse bagakundwa cyane n’abagabo gusa ntibakunda gusamara ahubwo usanga ari babakobwa biyubaha kandi bakubahisha n’abasore bakundanye nabo.