Inzu y’akataraboneka Obama yakodeshaga yamaze kuyishyura -amafoto

0
Uwahoze ari perezida wa Amerika, Barack Obama umaze igihe gito asimbuwe ku buyobozi ubu yamaze kugura inzu y’akataraboneka  mu gace ka Kalorama muri Washington D.C yabagamo akodesha.
Iyi nzu y’akataraboneka yamaze kuba iya Obama n’umuryango we ubuzima bwabo bwose, yabayemo abayobozi batandukanye barimo Bill Clinton n’umuryango we bayibayemo igihe kitari gito bayikodesha.
Umuryango w’uwahoze ari umunyamabanga muri White House, Joe Lockhart, nawo wayibayemo uyikodesha ndetse n’uwitwa Giovanna Gray yayibayemo.
Ikinyamakuru The Chicago Sun-Times kivuga ko Obama yafashe umwanzuro wo kwegukana iyi nyubako y’akataraboneka iri i Washington DC aho yayiguze akayabo kangana na Miliyoni 8,1 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga akabakaba muri 7,000,000,000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko Obama n’umuryango we bazamara imyaka igera kuri ibiri n’igice muri uyu mujyi akaba ariyo mpamvu banze gukomeza kubaho mu bukode nk’uko biherutse gutangazwa n’umuvugizi wa Obama witwa Kevin Lewis.
Yandistwe na Richard Uwizera