Impinduka nshya muri Kaminuza y’u Rwanda

0
Impinduka nshya muri Kaminuza y’u Rwanda zizatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga kuzageza muri Kanama, nk’uko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bubivuga.
Izi mpinduka nshya zirimo kwimura abanyeshuri bigaga mu Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi (College of Education) ryakoreraga i Remera bakajya mu ishami ryayo i Rukara, mu Ntara y’U Burasirazuba.
Ishuri ryigishaga ibijyanye n’amasomo y’ubumenyamuntu (College of Arts and Social Sciences, CASS), ryabaga i Huye, rizimuka rijye i Gikondo abanyeshuri bigire hamwe n’abo mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubucuruzi n’Ubukungu (College of Business and Economics).
Abiga Ubuvuzi (College of Medicine and Health Sciences) kimwe n’abigaga iby’ubuganga (School of Public Health) nibo bazajya kwigira aho Ishuri Rikuru ryigisha Uburezi ryakoreraga i Remera.
Gusa ariko, abanyeshuri biga iby’Ubuvuzi bazajya bamara imyaka ibiri i Huye, bakazajya bimenyereza mu Bitaro bnyuranye byaho.
Abiga Ubukungu, Amashyamba n’Ikoranabuhanga (Economics, Forestry, and ICT) bazajya i Huye.
Abiga iby’Ubuhinzi, Kuvura amatungo (College of Agriculture and Veterinary Sciences) bazajya bigira i Busogo naho abigiraga ahahoze ari KIST niho bazaguma biga “Science and technology”.
Dr Charles Murigande, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe guteza imbere Kaminuza avuga izi mpinduka zigamije kongera ireme ry’uburezi.
Src: The NewTimes
Yanditswe na Richard Uwizera