Cristiano Ronaldo yarezwe mu rukiko

0
Ubushinjacyaha mu gihugu cya Esipanye bwareze umukinnyi wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo bumushinja kutishyura imisoro.
Ibiro by’umushinjacyaha mu mugi wa Madrid bitangaza ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portuguese hari imitungo abika hanze y’igihugu itazwi.
Ronald arashinjwa akayabo kangana na miliyoni 14,7 z’ama Euro atigeze atanga nk’umusoro kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2014 gusa we atangaza ko nta mitungo ye yabitse hanze ko nta kintu yigeze ahisha na mba.
Abajijwe n’itangazamakuru ibijyanye n’iperereza arimo gukorerwa, Christiano yasubije ko umuntu udafite ikintu cyo guhisha nta bwoba agira.
BBC ivuga ko kugeza ubu Ronaldo aza ku rutonde rw’abakinnyi bahemwa agafaranga gatubutse ku iy’isi aho yafataga umushahara ungana na miliyoni 93 z’amadorali mu umwaka ushize.