Bruce Melodie yibuze ku rutonde rw’ abazaririmbana na Jason Derulo

0
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubuyobozi bwa Coke Studio bwashyize hanze urutonde rw’abahanzi 11 bazaririmbana na Jason Derulo ariko Bruce Melodie wari uhagarariye u Rwanda ntiyarubonekaho.
Nta mpamvu n’imwe bwagaragaje yatumye avanwamo uretse gushyira hanze abemerewe kuzakomezanya na Derulo mu bitaramo azakora by’iyi nzu itunganya umuziki iri muri Kenya.
Mu bahanzi 11 bagomba kuzaririmbana na Jason Derulo harimo Dela (Kenya), Rayvanny (Tanzania), Bebe Cool (Uganda), Mr. Bow (Mozambique), Falz (Nigeria), Joey B (Ghana), Betty G (Ethiopia), Jah Prayzah (Zimbabwe), Shekhinah (South Africa), Locko (Cameroon) na Denise (Madagascar).
Mu minsi ishize Jason Derulo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati Nshimishijwe cyane no kuzitabira Coke Studio Africa-2017. Mfite amashyushyu yo kugera muri Nairobi nkabonana n’abahanzi bakomeye muri Afurika”.
Jason Derulo umaze iminsi itatu muri Kenya, avuga ko yiteguye gusangiza ubumenyi no guhana ibitekerezo n’abahanzi ndetse n’abatunganya umuziki (producers) bo muri Afurika bazahurira muri Kenya.
Anyiko umuvugizi  w’iyo nzu, avuga ko ibyo bitaramo bihuza abo bahanzi atari irushanwa bahatanira ngo umwe aryegukane. Ari amahirwe ku bahanzi bato bazamuka wo guhura n’ibyamamare.

Yanditswe na Richard Uwizera