Abahanzi Nyarwanda barasaba Leta gushyirirwaho ibikorwaremezo

0
Bamwe mu bahanzi Nyarwanda barasaba Leta gushyirirwaho ibikorwa remezo bihagije abantu bakajya babona ahantu ho kwidagadurira ku buryo bworoshye.
Mu gihe muri iyi minsi umuziki Nyarwanda uri gutera intambwe cyane cyane hano mu karere k’iburasirazuba, bamwe mu bahanzi Nyarwanda barasaba Leta kubashyiriraho ibikorwaremezo birimo inzu z’imyidagaduriro, inzu zitunganya umuziki, amashuri yigisha umuziki ahagije kugeza no ku rwego rwa za kaminuza.
Man Martin nk’umwe mu bahanzi Nyarwanda avuga  ko Leta yakongera amashuri y’umuziki, igashyiraho inzu z’imyidagaduriro abana bafite impano bakaziteza imbere.
Agira ati “Dukeneye gushyirirwaho ibikorwaremezo bifasha uruganda rw’umuziki gutera imbere mu byo dukora byaba bishoboka muri buri murenge cyangwa buri karere hakaba haboneka ahantu abantu bakinira ikinamico, ahantu baririmbira, abato bitoreza kujya ku rubyiniro (stage).
Abahanzi Nyarwanda basaba ibi bikorwaremezo nyuma y’aho mu Rwanda hafunguwe ishuri rimwe rya Leta rijyanye no kwigisha umuziki  gusa rikaba ryaratangiye kugaragaza umusaruro ushimishije.