Uburangare bwa ba myugariro bwatumye ikipe y’ u Rwanda itsindwa 2-1

0
Uburangare bw’abakinnyi ba myugariro batumye ikipe y’ u Rwanda “Amavubi” itsindwa ibitego bibiri kuri kimwe (2-1) mu mukino wabahuzaga n’ikipe ya Centre Afrique kuri uyu wa 11 Kamena 2017.
Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” itsinzwe ibitego bibiri (2) kuri kimwe nyuma y’amakosa y’abakinnyi ba myugariro bakina barinda izamu nyuma y’aho u Rwanda rwari rwishyuye igitego cya mbere gitsinzwe na Sugira Ernest.
Ikipe y’ u Rwanda yatsinzwe igitego cya kabiri mu minota 5 y’inyongera ariyo u Rwanda rwari rwishyuyemo igitego cya mbere gusa amakosa avuye ku kwishimira igitego bari batsinze maze ikipe ya Afurika yo Hagati ihita ibaca mu rihumye itsinda igitego cya kabiri.
Biteganyijwe ko  amavubi ejo saa sita z’ijoro azaba asesekaye i Kigali.