Libiya: Umuhungu wa Gaddafi Saif al-Islam yahawe imbabazi

0
Umuhungu wa nyakwigendera Gaddafi wahoze ari perezida wa Libiya, Saif al-Islam Gaddafi yarekuwe kuri uyu wa gatanu nyuma yo kubabarirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu.
Saif al-Islam wababariwe ni umuhungu wa perezida Gaddafi wa kabiri akaba ari we yari yaratoranyije kuzamuzungura.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Libya avuga ko nyuma yo kurekurwa ubu aherereye mu mugi wa Bayda nk’uko BBC dukesha iyi nkuru itangaza.
Saif yahawe imbabazi na Leta iri ku butegetsi.