Urutonde ntakuka rw’abakinnyi 18 bazerekeza muri Centrafrica

0
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ukomoka mu gihugu cy’Ubudage , Antoine Hey yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abakinnyi 18 bagomba guhagurukana hano i Kigali  berekeza muri Centrafrica mu mukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu uzaba kuri  iki cyumweru.
Ikipe y’igihugu Amavubi izakirwa na Centrafrica mu mukino ubanza wo mu itsinda rya 8 mu mikino yo gushaka itike yo kuzajya mu igikombe cya Afurika (AFCON) cya 2019 aho biteganyijwe ko amavubi azahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatanu.
Uru ni rwo rutonde rw’abakinnyi 18 b’Amavubi bazerekeza muri Centrafrica rwashyizwe ahagaragara:
Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport) na Nzarora Marcel (Police Fc)
Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier  Sefu(Rayon Sport)
Abataha izamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
Yanditswe na Richard Uwizera