U Burundi: Abanyarwanda bafashwe bacukura amabuye baciriwe urubanza

0
Abanyarwanda umunani bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu gihugu cy’Uburundi bakatiwe imyaka icumi y’igifungo n’izahabu ingana na miliyoni 100 z’amarundi.
Aba banyarwanda bitangazwa ko bafashwe bacukura amabuye y’agaciro ku musozi wa Ryamukona mu karere ka Kabarore mu ntara ya Kayanza.
Indundi ivuga ko mu byaha bahamwe nabyo harimo kwinjira ku butaka bw’Uburundi nta ruhushya bafite maze bakatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’izahabu ingana na miliyoni ijana z’amarundi.