Kuba umuhanzi ntibisobanuye kwivuruguta mu byaha- Jay c

0
Umuraperi Jay- C agira inama abahanzi bagenzi be bavuzweho gutera inda abakobwa batandukanye harimo n’abafana babo kutitwaza ubuhanzi ngo bishore mu byaha birimo n’ubusambanyi.
Jay- C atangaza ko abahanzi b’ubu n’abejo hazaza ko bidakwiye ko bazakora ibintu bibi nk’ibyo bakoze bo babona ko ari ibintu byoroshye akavuga ko bazarangwa n’imico myiza.
Jay wari umaze amezi icyenda atagaragara muri muzika avuga ko yari ahugiye muri gahunda z’urugo ariko ahamya ko agarukanye impinduka zidasanzwe n’indirimbo nshya “Am back” yafatanyije na Bluce Melodie mu gihe gito ikaba igiye no gukorerwa amashusho.
Umva hano indirimbo “Am Back”: