Aho Ivan Ssemwanga yashyinguwe haracyarinzwe bikomeye

0
Imva ya Ivan Ssemwanga witabye Imana ku ya 30 Gicurasi azize indwara y’umutima kugeza ubu irarinzwe bikomeye nyuma y’aho akayabo k’amafaranga kajuguywe mu mva igihe bamushyinguraga.
Imvano y’uyu mutekano udasanzwe uterwa n’ubwoba umuryango we n’inshuti  bafite ko abantu bashobora kwangiza imva ye bashaka ayo mafaranga arimo amashiringi,amadorali n’andi atandukanye.
Ivan yashyinguwe ku ivuko mu karere ka Kayunga bivuga ko ari kamwe mu turere turangwamo ubugizi bwa nabi n’ibyaha byinshi.
Howwebiz ivuga ko kugeza ubu aho yashyinguwe harinzwe na Polisi ku buryo bukomeye batinya ko abaturage bamutaburura bashaka ayo mafaranga bamushyinguranye.