U Burundi: Kidum arasaba Abarundi gusenyera umugozi umwe

0
Kidumu yasabye Abarundi gusenyera umugozi umwe bakareka amacakubiri bakima amatwi amahanga bakikuramo ubwoba kuko nta cyo bageraho badakoreye hamwe.
Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kiduma akoresha ku rubyiniro yabitangaje igihe yari yitabiriye igitaramo mu gihugu cya Kenya “Karogo Festival” mu mugi wa Nairobie kuri uyu wa Gatatu.
Kidumu yatanze ingero zitandukanye zigaragaza uburyo Abarundi bakwiye hushyigikirana bagesenyera umugozi umwe avuga ko igihe hari Umurundi witabiriye amarushanwa akaba yashigikirwa batitaye ku ivanguramoko.
Mu butumwa ya yacishije ku rubugwa rwa Facebook yagize ati “Barundi, Barundikazi  aho muri hose ndakangurira guhaguruka mukitabira amarushanwa kandi musenyera umugozi umwe  nk’uko inka zikora ishyo rimwe nawe ariko mubigenza.”
Igihugu cy’Uburundi kikaba kikigaragaramo amako anatera gushyamirana abatari bake bakahasiga ubuzima