Ivan Ssemwanga wari umugabo wa Zari wa mbere bivugwa ko   babyaranye abana batatu yitabye Imana aguye mu gihugu cya Afurika y’Epfo  azize indwara y’umutima.
Urupfu rwe rwemejwe na Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavuze ko Ivan yari umugabo w’igitangaza yibuka ibitangaza yakoze.
Yagize ati “Wari intwari ku bahungu bawe kandi uri igitangaza, uzahora wibukwa mu nzira zitandukanye Imana iguhe iruhuko ridashira.
Ivan yajyanywe mu Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize nyuma yo kugwa igihumure agata ubwenge.
.