Umunya Ethiopia, Yonatan Tesfaye utavuga rumwe na Leta yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo gukwirakwiza ubutumwa bw’iterabwoba ku rubuga nkoranyambaga Facebook.
Yonatan yatawe muri yombi mu Gushyingo umwaka wa 2015 igihe habaga imyigaragambyo muri icyo gihugu irwanya Leta.
Inzego zishinzwe umutekano zikaba zaramaganiye kure ubu butumwa yanditse avuga ko Leta yakoresheje imbaraga irwanya abaturage nyuma y’ibiganiro by’amahoro.
Yagize ati “Leata yakoresheje imabaraga nyuma y’ibiganiro by’amahoro.”
Addis Standard itangaza ko muri iyi myigaragambyo yabaye hagati y’abashinzwe umutekano n’abigaragambya ikaba yarasize abarenga 600 bahaburiye ubuzima.