Abantu 19 baguye mu gitaramo cya Ariana Grande

0
Abantu 19 baguye mu gitaramo cya Ariana Grand mu gihugu cy’ Ubwongereza kuri uyu wa Mbere mu bitaramo ari kugenda akora amenyekanisha Albumu ye “Dangerous Woman”.
Iki gitaramo cyabereye mu mugi wa Manchester ahitwa Manchester Arena abantu 19 bahasize ubuzima abandi 50 barakomereka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yihanganishije ababuze ababo avuga uru rupfu rwamushegeshe ku mutima nta magambo afite.
Yagize ati “Nashengutse umutima nta magambo mfite, mwihangane.”
Mugenzi we wa hafi, Nicki Minaj nawe yihanganishije imiryango y’abuze ababo avuga ko yababajwe no kumva iby’uru rupfu.
Minisiti w’Ubwongera Theresa May, atangaza ko ari bwo mbere  hitabye Imana  abantu 19 ku nshuro ya mbere nyuma y’abaguye mu mugi wa London barenga 50.