Umuhanzi Nyarwanda ubu uri mu gihugu cya Kenya, Bruce Melodie atangaza ko yiteguye kuhesha ishema igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwa muzika muri rusange nyuma yo guhamagarwa na Coke Studio.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Melodie atangaza ko kuba ku nshuro ya mbere umunyarwanda ahamagawe mu inzu ikomeye mu gutunganya  umuziki hano muri Afurika “Coke Studio” yiteguye guhesha ishema igihugu cye.
Ati “Kuba u Rwanda rubonye umuntu w’itabira amarushanwa y’imwe mu nzu zitunganya umuziki hano muri Afurika, Coke Studio, niteguye guhesha ishema u Rwanda.”
Meloddy yahagurutse hano i Kigali kuri iki Cyumweru yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye amarushanwa bivugwa abamo amahirwe akomekeye yo kuba yamenyana n’abahanzi bakomeye harimo n’abahanzi bakomoka ku mugabane w’Amerika.
Meloddy yasize ashyize hanze indimbo nshaya ubu amashusho yayo yamaze no gusohoka izwi nka “Ikinya”.
Reba hano videwo y’Ikinya: