Mu Rwanda bwa mbere hagiye kwerekanwa filime ivuga ku muco wo kunyaza yiswe amazi y’ibanga (L’eau sacrée) kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 26  mu mugi wa Kigali.
Iyi filime yakozwe n’inzobere muri filime mbarankuru, Olivier Jourdain ukomoka mu Bubiligi uvuga ko yatangiye gukora uyu mushinga wo gukora iyi filime mu mwaka wa 2009 nyuma  y’uko ishuti ye yabonye yanika ibiryamirwa akagira amatsiko yo kumubaza iryamugwiriye maze akamusibiza ko ari amazi yamenetse ku buriri.
Aganira n’Igihe Olivier yatangaje ko yamugoye kubera gahunda bamuhaga bikaba ngobwa ko abanza agategereza igihe kitari gito.
Ati “Nayikoze mu byiciro bibiri, bigabanyije mu mezi atandatu. Mu by’ukuri byabaga bigoye kuko hari igihe twazaga kureba umuntu ngo atuganirize wenda akatubwira ngo muzagaruke ukwezi gutaha.
Iyi filime mbarankuru igaragaramo umunyamakuru usanzwe akora bene ibi biganiro bijyanje n’umuco wo kunyaza ubusanzwe ukora kuri Radio Flash uzwi ku izina rya Dusabe Vestine wagize uruhari runini muri iyi filime.
Filime L’eau sacrée  yatwaye akayabo kangana n’amayero (euro) ibihumbi 25.
Reba hano filime L’eau sacrée: