Mu gihugu cya Misiri havumbuwe imva y’umwana w’umukobwa wa Pharaoh imaze imyaka 3 700 yabonetse hafi y’ibisigazwa bya piramide.
Bivugwa ko iyo mva yabonetse ahantu mu majyepfo y’igihugu cya Misiri mu gace ka cyami ka Dahshur iri hamwe n’isanduku ikozwe mu ibuye.
Mu kwezi gushije nibwo abashakashatsi babonye amafoto ya nyakwigendera mu bisigazwa by’iyi piramide kandi bavumbura n’izindi mva z’amabuye.
Dahshur ni agace umwami  Sneferu  yari yarubatsemo  piramide  ya  mbere  ifite uburebure bungana na metero 341 nyu ma aza kwubaka indi ireshya na metero 105.